Yahisemo gushaka igipupe aho gukundana n’umuntu

Mu gihe isi igeze aho umubare w’abashakana bakaza gutandukana ukomeje kwiyongera, amakimbirane mu miryango yugarije imiryango myinshi ku migabane yose, hari bamwe bahitamo inzira zidasanzwe kugira ngo bihe umunezero bifuza.

Mu Bwongereza, hari umugabo witwa Davecat wavuzwe cyane kubera icyemezo cye kidasanzwe cyo gushakana n’igipupe (sex doll).

Mu kiganiro yagiranye na BBC na The Guardian, 2019 Davecat yavuze ko amaze imyaka irenga cumi n’itanu abana n’icyo gipupe nk’umugore we wemewe n’umutima we.

Davecat avuga ko yahisemo igipupe kuko kidateza amakimbirane, ntikimubaza amafaranga menshi, kandi kimuha umudendezo wo kumva ko yitaweho nta kiguzi cy’ubuzima busanzwe. Yongeraho ko abaturanyi be bamugiriye inama kenshi yo gushaka umuntu muzima, ariko agasubiza ko yagerageje kenshi gusa agahura n’ibibazo, ubwumvikane buke, guhemukirwa no gukena kubera amahari n’ibibazo by’urugo.

Uyu mugabo yahinduye icyumba cye nk’urugo rwuzuye: igipupe yagihaye imyenda, ijwi, akanakijyana mu mihango y’inshuti n’imiryango. Ibitangazamakuru byagiye bibyandika nk’urugero rw’aho isi igeze, aho bamwe bahitamo gukundana n’ibikoresho aho gukundana n’abantu kubera akajagari k’urukundo rw’abantu.

Iyi nkuru y’urukundo rwa Davecat yagiye itesha benshi umutwe, ariko abandi bagaseka cyane, bibaza uko umuntu yabaho imyaka myinshi ari kumwe n’ikintu kitavuga. Nyamara ku ruhande rumwe, ni isomo rikomeye mu gihe umuryango ukomeje kugira ibibazo by’amakimbirane, ubushoreke, gucana inyuma n’ibindi, bamwe babona umutekano mu bintu aho kuwushakira mu bantu.

Isomo

Urukundo rw’abantu ni ingenzi, ariko rukeneye ubwumvikane, kwihanganirana no gusangira byose mu kuri. Iyo ibyo bibuze, abantu bamwe batangira kwishakira ibisimbura, kabone n’iyo byaba bidasanzwe cyangwa bisekeje ku bandi. Inkuru ya Davecat itwibutsa ko aho isi igeze, abantu bakwiye gusubira ku ndangagaciro zo kubahana, gukemura amakimbirane mu mahoro, no gusigasira ubumwe bw’imiryango, kugira ngo bitarangira buri wese abaye wenyine cyangwa akundanye n’ikintu kidafite ubuzima!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *