Yakomeje kuba uwo nshaka,nubwo atari njye we ashaka,kumwikuramo byarananiye

Ndamukunda. Ibyo sinabihakana. Ariko uko iminsi igenda ishira, mbona neza ko we atankunda. Ntajya ambwira amagambo anyubaka. Ntajya anshyigikira igihe nkeneye amagambo y’umutuzo. Ndetse hari n’igihe yicecekera igihe noherereje ubutumwa bw’ineza. Ariko sinshobora kumwikuramo. Sinabishoboye. Mbese nagerageje, ariko umutima wanjye ntunyumva.

Hari igihe numva navuga nti “reka mbyihorere,” nkamuvana mu mutwe, nkamuboloka muri telefone, nkamuvana ku mbuga nkoranyambaga, ariko ejo umutima ukamushaka.

Umunsi umwe niyumvisemo gutangira kumwibagirwa, ariko numvise ijwi rye mu mutwe, mbona ibyo byose byari ukwiha amahoro gusa. Mbese naragerageje kumwikuramo, ariko byarananiye.

Abantu batuzi neza bahora bambaza ngo “ese ni iki agukora gituma ukimukunda?ese yarakuroze? Ese yaguhaye ibiki?” Nabyo sinabasha kubisobanura. Si uko angirira neza, Si uko yita ku buzima bwanjye. Si uko yanyijeje ibitangaza,si uko yampaye amafaranga n’impano zihenze, Ahubwo ni uko yamfashe umutima igihe nari ntagifite intege zo kuwukingira. Igihe nari mu rukundo rwanyarwo, ni we wambwiye amagambo make, ariko akomeye. Ni we wansubijemo ikizere. Ariko ntago yakomeje.Aho kugira ngo dukundane twembi, nasanze ari njye ndwana ndi njyenyine.

Nakundaga umuntu utigeze ansubiza urwo muha. Nakundaga umuntu utigeze amenya agaciro k’umutima wanjye. Nahoraga ntekereza uko twabana ejo hazaza, ariko we ntibyigeze bimubaho. Nahoraga niteguye kumwakira, ariko we ntiyigeze ahinduka uwiteguye kunkunda.

Umunsi umwe naricaye ndavuga nti: “Ese ni gute umuntu akomeza gukunda umuntu umubabaza? Ese urukundo rw’ukuri rurababaza gutya?” Nabayeho nk’uwataye icyerekezo. Nakomeje gutekereza kuri we igihe nari nkwiye gutekereza ku buzima bwanjye. Nari naribagiwe ko nanjye nkwiriye gukundwa, nkwiriye kwitabwaho, nkwiriye amahoro.

Kuba umukunda si ikosa. Ariko kuguma mu rukundo rutaguha ibyo ukwiye, birasenya. Igihe cyose ukomeza gukomanga ku mutima utazigera ufunguka, ni nko kugerageza kuvoma amazi ku rutare.Uyu munsi, nturamwibagirwa ariko tangira kwiyibuka. tangira kumenya ko ubuzima bwawe bufite agaciro kurusha uwo utarigeze anamenya uwo uri we. tangiye kwiyubaka buhoro buhoro. Ntabwo ari ibintu biba rimwe. Ariko ni urugendo rwinjira mu mutima utangiye gukira. Ntiwihutire guhita ujya murundinrukundo ,banza wikunde wowe ubwawe ,utere imbere ,dushake ibyukunda kurya ,kunywa, ahukunda gutemberera ,wikwigunga NGO ube wenyine kora ibintu ukunda, tangira gukora imyitozo ngorora mubiri, tangira kudahora ugisha inama buriwese muhuye NGO ntitugikundana ,ese mwapfuye iki? Uhora wisobanura ,gira ubuzima bwawe private,.nubona ugusanga akwitayeho mimugereranya nawe ,ahubwo mubonemo urumuri ariko wirinde utarohama ubihe igihe bizarangira ubonye ugukunda byukuri akwibagize uwakurijije amarira meshi.

Ese nawe haruwo kwikuramo byananiye ?Tanga igitekerezo cyawe kuri lazizi academy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *