YATWITSWE N’UMUGORE WE NYUMA YO KUMUFATA AMUCA INYUMA.

Umugabo yatwitswe na Acide nyuma yuko umugore we ayimumennyeho amaze kumufata amuca inyuma. Ni mu mashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo yahiye cyane mu mugongo.

Uyu mugabo wo mu gihugu cya Ghana usanzwe ari umuganga, yari yaratahanye acide mu rugo iwe, agirango agire imirimo azajya ayikoresha, iyo acide niyo umugore we yamutwikishije.

Umugore w’uyu mugabo yari asanzwe yumva abamubwira ko umugabo we afite ihabara, ajya ajya kumucaho inyuma. Umugore yakomeje kunekaneka nyuma aza kumenya iwabo w’uwo mugore wundi.

Ubwo umugabo yari ari mu minsi y’ikiruhuko, yafashe imodoka yerekeza kuri wa mugore w’ihabara rye.

Umugore we yamenye ko umugabo yagiye kureba ihabara rye, nawe yahise afata ya acide ,umugabo we ajya kwa wa mugore w’ihabara. Agezeyo yasanze umugabo yishimanye n’ihabara, kubera umujinya mwinshi ahita afata ya acide ayimumenaho mu gice cy’umugongo.

lyi acide yangije umugabo cyane ku buryo bigoranye kugirango azakire, yamwangije inyama z’umugongo zose zivaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *