Zahabu ni iki kandi kuki yateje intambara ku isi?

Zahabu ni amabuye y’agaciro kadasanzwe afite ibara ry’umuhondo ribengerana kandi yoroshye kuyitunganya benshi bayita umutungo w’ikirenga kuko yifashishwa mu gukora ibintu bihenda ,ikaba kimwe mu bintu bimaze igihe kirekire bifite agaciro gakomeye ku bantu kuva kera kugeza ubu.

Zahabu ikunze kuboneka mu butaka cyane cyane mu duce tw’amashyamba cyangwa ahantu habayeho ibikorwa by’ibirunga Abashakashatsi babanza gukora ubushishozi hakoreshejwe ibikoresho kabuhariwe bagacukura ubutaka kugeza babonye aho zahabu yihishe. Kugira ngo iboneke neza isukurwa ikanatunganywa neza ikavamo udusate tw’amasaro cyangwa udusakoshi dukoreshwa mu bucuruzi.

Zahabu ikoreshwa mu bintu byinshi nk’ibikoresho byambarwa birimo amasaro, impeta, imikufi ndetse no mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko idashyuha vuba kandi itabora, ikindi kandi ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubukungu aho ibihugu bimwe bigifata zahabu nk’ubwishingizi bw’agaciro k’amafaranga yabo. Impamvu zahabu yateje intambara ku isi ni uko abantu bose baba bayifuza kubera ukuntu ifite agaciro gakomeye. Kugira zahabu nyinshi bivuze kugira ubukungu bwinshi ibyo byatumye ibihugu n’abantu ku giti cyabo barwana bashaka kuyigarurira.

Aho zahabu yabonekaga henshi hahindutse intandaro y’amaraso n’ubushyamirane nk’uko byabaye muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo n’ahandi henshi ku isi. Zahabu si itungo cyangwa ikimera ariko ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu n’ibihugu Ku rundi ruhande iyo idakozweho n’ubunyangamugayo ishobora kuba intandaro y’umubabaro w’abantu benshi ariko iyo ikoreshweje neza ishobora guteza imbere ubukungu n’iterambere by’abantu.

One thought on “Zahabu ni iki kandi kuki yateje intambara ku isi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *