Zimwe mu Mbogamizi Zituma Abana Badasoza Amashuri Abanza mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rushyize imbere gahunda y’uburezi kuri bose, haracyariho imbogamizi zituma abana batagera ku musozo w’amasomo y’icyiciro cy’amashuri abanza. Nubwo kwiyandikisha mu mashuri abanza byageze ku rwego rushimishije ugereranyije no mu myaka ishize, ariko gusoza kwiga biracyari ikibazo gikomeye mu turere dutandukanye. Abana bamwe batangira ishuri ariko bakagenda barivamo biturutse ku mpamvu zitandukanye zishingiye ku muryango, ubukene, no ku bikorwaremezo bidahagije. Ibi bibangamira intego yo kugeza ireme ry’uburezi kuri bose, nk’uko bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye. Kugira ngo uburezi bugere kuri bose, ni ngombwa gusuzuma neza izo mbogamizi no gushaka ibisubizo birambye.

Imwe mu mbogamizi zikomeye ni ubukene mu miryango. Abana benshi bata ishuri kuko ababyeyi babo batabasha kubabonera ibikoresho by’ishuri nk’ibiryo, amakayi, impuzankano cyangwa amafaranga y’ishuri n’ubundi bufasha bw’ibanze. Iyo umuryango udafite ubushobozi, hari ubwo ushyira imbere ibikorwa byo gushaka imibereho aho kohereza umwana ku ishuri. Bamwe batangira gutozwa gukora imirimo ibinjiriza amafaranga make kukko baba ari bato, bigatuma bahagarika amasomo. Ibi bigira ingaruka ku myigire y’abana ndetse bikabaca intege mu rugendo rwabo rw’ubumenyi.

Ubucucike mu byumba by’amashuri nabwo ni ikibazo gikomeye gituma abana batabona amasomo yihariye. Mu mashuri menshi, usanga umwarimu umwe yita ku bana barenga 50, bigatuma batabona umwanya wo kubazwa no gusobanurirwa amasomo ku giti cyabo. Abana bamwe bagira intege nke mu myigire yabo kubera ko batitabwaho ku buryo bwihariye, ahubwo bagafatwa mu buryo rusange. Ibi bituma bamwe batangira kugira ibibazo byo guitsindwa, bikaza kubaviramo guta ishuri. Uburyo bwo kwigisha ntibukwiye kuba bumwe ku bana bose kuko ubushobozi butandukanye.

Ibura ry’abarimu bahagije kandi bafite n’ ubumenyi buhagije ni indi nzitizi ikomeye. Hari amashuri abanza atagira abarimu bujuje ibisabwa, bikaba bigira ingaruka ku ireme ry’amasomo atangirwa aho. Abarezi bacika intege iyo bafite inshingano nyinshi kurusha ubushobozi bwabo, kandi bituma abana nabo batabasha kugera ku ntego zabo. Hari n’aho usanga abarimu badahabwa amahugurwa ahagije mu bijyanye n’uburyo bushya bwo kwigisha, bigatuma bakomeza gukoresha uburyo butajyanye n’ibihe. Ibi byose bihungabanya ubuziranenge bw’uburezi.

Ihezwa ry’abana bafite ubumuga ni indi mbogamizi ituma hari abana batabasha kurangiza amashuri abanza. Aho kwitabwaho by’umwihariko, usanga hari aho badafatwa nk’abashoboye kwiga cyangwa bakabura ibikorwaremezo bibafasha. Amashuri amwe nta bikoresho byihariye agira, nta barimu bamenyereye gufasha abana bafite ubumuga, cyangwa se ntaho bashobora kwigira batabangamiwe. Iyi myumvire igomba guhinduka kuko uburenganzira bwo kwiga bureba buri mwana uko ameze kose. Umwana wese afite ubushobozi bwo kwiga iyo afashijwe uko bikwiye.

Kudakurikiranwa neza ku ruhande rw’ababyeyi nabyo bituma abana bata amashuri. Hari aho umubyeyi adaha agaciro amasomo, ntamenye uko umwana yitwara ku ishuri, cyangwa se ntamubaze niba yagiye ku ishuri buri munsi. Uyu mwuka wo kudakurikirana ugira ingaruka cyane, cyane iyo umwana ahura n’imbogamizi zo kwiga, kuko atagira uwo abiganirizaho. Iyo umwana abona ko nta muntu uha agaciro imyigire ye, nawe acika intege agahitamo kubivamo. Uruhare rw’umuryango ni ingenzi mu gufasha abana kugera ku ntsinzi.

Imyitwarire mibi mu mashuri nayo ni indi mpamvu ituma abana bamwe bata amashuri. Hari abana bakubitwa, cyangwa bagahohoterwa n’abarimu cyangwa bagenzi babo, bikabatera ubwoba bwo kugaruka kw’ishuri. Ibi byanagaragaye cyane mu bana b’abakobwa bahohoterwa mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, bigatuma batwara inda cyangwa bagacibwa intege burundu. Umutekano w’umwana mu ishuri ugomba gushyirwa imbere, haba mu mashuri, mu nzira bajya ku’ishuri cyangwa bava ku ishuri, no mu miryango yabo. Iyo umwana yize neza kandi yisanzuye, bimufasha kurangiza amasomo ye neza.

Ingendo ndende z’abana bajya ku ishuri nazo zibagiraho ingaruka, cyane cyane mu bice by’icyaro aho usanga abana bagenda ibirometero byinshi kugirango bagere aho bigira. Ibyo bibatwara imbaraga nyinshi ndetse hari n’abitakariza icyizere cyangwa ubushake bwo gukomeza kwiga. Hari aho abana bajya ku ishuri bambuka imigezi, bakanyura mu ishyamba cyangwa se bakagendera mu mvura n’izuba ryinshi. Iyo ababyeyi babona abana babo bagorwa n’urugendo, bamwe bahitamo kubakura mu ishuri.

Mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi, leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyiraho gahunda nyinshi zirimo kubaka ibyumba by’amashuri, kongera abarimu, gutanga ibikoresho, no guteza imbere uburezi budaheza. Ariko haracyari icyuho gikomeye mu gushyira izi gahunda mu bikorwa ku buryo burambye no kugera ku mwana wese. Inzego z’ibanze, ababyeyi, abarimu n’amashuri bagomba gufatanya kugira ngo umwana wese abashe gusoza amashuri abanza. Nta mwana ugomba gusigara inyuma kuko nta gihugu gishobora gutera imbere kidashoye mu burezi bufite ireme.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *