Zimwe Mu Mpamvu Zitagaragara Zituma Abakobwa Bacikiriza Amashuri

Akarere ka Rufunsa, Zambia , havuzwe zimwe mu mpamvu zituma abakobwa b’abangavu bo mu byaro bata ishuri. Iyo tuvuze ibi,benshi bahita batekereza ko batwaye inda zitateganyijwe, ubukene cyangwa kutabona ikigo cya mashuri hafi yabo. Nubwo izo mpamvu zifite ishingiro, hari indi mpamvu ikomeye itajya ivugwa kenshi: kubura ubushake n’umurava wo gukomeza kwiga.

Nk’uko byagaragajwe na Ireen Chikatula, impuguke mu guteza imbere uburinganire n’ubushobozi bw’abagore n’abakobwa, yabuze ko iyo mpamvu itagaragara kenshi ni wo muzi w’ibibazo byose. Ubwo yakoraga ubushakashatsi ku Ishuri Ribanza rya Kalundu mu Karere ka Rufunsa, yasanze 60% by’abanyeshuri b’abakobwa bo mu mwaka umwe baretse ishuri mbere yo gukora ikizamini cya Leta cya G7, ari nacyo kibafungurira amarembo yo gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Si Kalundu yonyine ibi byabayeho. Mu mwaka wa 2021, Minisiteri y’Uburezi muri Zambia yagaragaje ko muri gahunda yo “Kugumana Abakobwa mu Mashuri”, 65% by’abakobwa bajya mu ishuri barivamo.

Iyo umukobwa amaze kuva mu ishuri, akenshi ubuzima bwe burushaho kugorana no kuba bubi: ashobora gutwara inda, agashyingirwa ku gahato, maze akinjira mu buzima bwo kwita ku rugo no kurera abana akiri muto. Icyo gihe, amahirwe yo gusubira kwiga cyangwa kujya mu kazi aba ari nk’inzozi.

Imiterere y’aho aba bakobwa baba, n’ababareberera, usanga nabo barataye icyizere cy’uko uburezi bushobora guhindura ubuzima. Iyo biga mu mashuri atagira ibikoresho bihagije, barerwa ndetse bigishwa n’abarimu batagira umuhate, n’imiryango itabashyigikiye, ntibabona impamvu yo gukomeza kwiga.

Chikatula avuga ko kubishyurira ishuri n’ibikoresho by’isuku bidahagije.

Arashishikariza ibihugu gushyira imbaraga mu gukundisha abana ishuri,kwiga,gushaka abarimu babifitiye ubushobozi, banoza imyigishirize kugirango abanyeshuri barusheho kubona umumaro mu kwiga.

Yagize ati: “Twakwemezwa niki ko umukobwa azagira inyota yo kwiga, ari kwicarira ku ntebe zangiritse, nta bitabo ishuri rigira, nta mudasobwa, kandi akigishwa n’umwarimu udafite ubushake?”

Niba Zambia ishaka gukemura iki kibazo gikomeye, igomba gutangira gutoza abana bakiri bato ko ishuri ari urufunguzo rw’ejo heza. Iyo nta bushake bwo kwiga buhari, izindi mpamvu bavuga nko kubyara imburagihe, ubukene , ibyo bibaho nk’ingaruka.

One thought on “Zimwe Mu Mpamvu Zitagaragara Zituma Abakobwa Bacikiriza Amashuri

  1. Aha mu Rwanda se bihagaze bite? ibijyanye na dropout z”abana mu mashuri?
    Mukore ubwo bushakashatsi mubutugezeho ibijyanye na droupout mumashuri kubana bo mumugi ndetse no mubyaro.
    nizihe mpamvu zibitera,ese ababyeyi barasabwa iki? uruhare rwa leta ni uruhe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *