
Mu gihe isi iri kugendana n’ ikoranabuhanga rihambaye, telefone zigezweho zabaye igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Ziduha uburyo bwo kuvugana byihuse, kubona amakuru vuba no kwidagadura. Ariko nubwo telefone zifite ibyiza byinshi, ziri no kwangiza bucece umubano w’abantu, cyane cyane urukundo n’umuryango.
Kimwe mu bibazo bikomeye ni kudaha umuntu agaciro, aho umuntu asuzugura uwo bari kumwe kubera kumara umwanya kuri telefone. Iyo umuntu ahora yandika ubutumwa, asoma imbuga nkoranyambaga cyangwa akurikirana iby’abandi aho kuganira n’uwo bari kumwe, bituma undi yumva yirengagijwe, adakenewe kandi atitaweho.
Ikindi kibazo ni ugutakaza itumanaho ryimbitse. Muri iki gihe, abantu benshi bahitamo guhanahana ubutumwa bugufi n’utumenyetso (emoji) aho kuganira imbonankubone. Ibi bituma habaho kutumvikana no kubura uwanya wo guhama ibitekerereze, bigatuma urukundo rukonja.
Telefone zinatera kandi ishyari no kwitakariza icyizere mu bashakanye. Iyo umuntu ahora ari kuri WhatsApp, Instagram cyangwa akabika telefone ye nk’ibanga, bitera undi gushidikanya no kugira impungenge. Ibi bikurura impaka, amakimbirane, ndetse rimwe na rimwe bigatuma urugo rusenyuka.
Telefone kandi zica ibihe by’ubusabane n’ubwumvikane. Nta gihe cyo kuryoshya urukundo igihe buri umwe ahora areba mu telefone. Igihe cyo gufata amafunguro, gusohokana cyangwa kuryama kirangizwa no kwitaba cyangwa kureba ibyavuzwe kuri TikTok, maze urukundo rugatangira kuzamo agatotsi.

Mu miryango, abana n’ababyeyi bagaragaza kubura umubano wihariye. Abana benshi bavuga ko ababyeyi babo babatesha agaciro kubera telefone, na ho ababyeyi nabo bagashinja abana kutabaha umwanya ngo baganire. Ibi bituma imiryango idahuza, igacikamo ibice.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abashakanye bagabanya gukoresha telefone iyo bari kumwe, babasha gukomeza umubano wabo no kwishimira urukundo rwabo. Kuganira, kurebana mu maso no kumva neza ibyo mugenzi wawe avuga, ni byo bituma urugo ruba rwiza.
Telefone zatugize hafi y’abari kure, ariko zishobora kudutanya n’abari hafi. Kumva ko umuntu agomba gutanga umwanya n’amatwi mu buzima bwa bagenzi be, bizafasha kubaka umubano uhamye, urukundo rurabye, n’umuryango utekanye.