‎Zuena Kirema yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwahukana kuko yabonaga BebeCool Datitaye ku hazaza h’abana babo.

Nyuma y’uko mu minsi ishize umuhanzi wo muri Uganda, BebeCool yahishuye agahinda yigeze kugira ubwo umugore we Zuena Kirema yamutaga mu nzu amezi umunani yose akigendera ariko ntavuge icyari cyabaye, kera kabaye cyamenyekanye.

Zuena Kirema yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwahukana kuko yabonaga BebeCool Diehards atitaye ku hazaza h’abana babo, aho yapfushaga ubusa amafaranga aguramo ibidafite akamaro nk’imodoka nyinshi, aho kuyakoresha iby’ingirakanaro nko kugura ubutaka n’amazu.

‎Ibi Zuena Kirema yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, aho bari kubarizwa muri gahunda yo kumenyekanisha album ye ‘Break The Chain’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *